Essence igiye kurira

0
189

Banki y’isi iravuga ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizoyongera ku buryo budasanzwe mu mwaka utaha wa 2017.

Ibipimo by’iyi banki byerekana ko akagunguru Kamwe ka essence kaziyongeraho amadorali y’amerika abiri, ni ukuvuga akabakaba 1 500 by’amanyarwanda.

Ntabwo ari ibiciro bya assence gusa biziyongera kuko ngo n’ibiciro by’ingufu zisazwe nk’izagaz ndeste n’izindi zose zituruka kuri petelori ngo nabyo biziyongera ku gipimo cya 25% nkuko byemezwa na banki y’isi.

Uku kuzamuka kw’ibiciro ku buryo budasanzwe mu mwaka utaha ngo byatewe n’ihungabana ry’ubukungu mu bihugu bisanzwe bicungira ubukungu bwabyo mu bucukuzi bwa Pateroli.

Ni ibihugu byibumbiye mu muryango wiswe OPEC mu magambo ahinnye.

Banki y’isi isobanura ko hari amasezerano y’ibi bihugu amaze iminsi ategurwa ngo naramuka ashyizwe umukono ngo nibwo ibi biciro biziyongera kuri iki kigero

Ikibabaje kurushaho ngo ni uko uku kwiyongera ku ibi biciro ngo bitazagarukira ku bikomoka kuri peteroli gusa kuko ngo ni ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi biziyongera mu 2017 niba ntagihindutse.

Ibiribwa bikomoka ku buhinzi ngo bizazamuka ku kigero cya 2,9% by’umwahariko ku bigera ku masoko mpuzamahanga.

Ni mugihe muri uyu mwaka nabwo abaguzi bakunze kuzamura amajwi yumvikanisha amaganya y’uko ibiciro byazamutse ku kigero gihanitse.

Sangiza