EDPRS 2 mu marembera

0
200

Abashakashatsi baturuka mu bigo byigenda, amashuri makuru naza kaminuza baraburira leta y’u Rwanda gutegura gahunda z’imbaturabukungu EDPRS itaha, habanje gukosorwa amakosa yagaragaye muri iyi iri gusozwa ariyo EDPRS 2.

Gahunda z’imbaturabukungu z’ikiciro cya kabiri zigeze mu marembera kuko byari biteganijwe ko zizarangirana n’umwaka wa 2017/2018.

Ni gahunda zari zishyize imbere gahunda zo guhimba imirimo mishya ikibazo cy’ubushomeri kigabanuka, gushyira imbaraga mu bucuruzi umusaruro w’ibyoherezwa hanze ukiyongera n’ubukungu bw’igihugu nabwo bugakura.

Kimwe mu cyari gishyizwe imbere kandi gisa nk’icyagezweho kurusha ibindi ni ubuhahirane n’ibindi bihugu no kwibumbira mu miryango mpuzamahanga.

Kurundi ruhande ariko ababikurikirananira hafi bavuga ko hari ibitagerwaho kandi byari byarashyizwe muri izi ntego, ku isonga hakaza amazi n’urwego rw’ingufu z’amashanyarazi bitarahaza abanyarwanda nkuko byifuzwaga.

Sangiza