Coastel nazo ngo zigiye gucika i Kigali

0
488
Imodoka zitwara abagenzi zo mu bwoko bwa Coaster zishobora gucika burundu, mu mujyi wa Kigali, hagasigara amabisi Manini niba ibivugwa na bamwe mu bakuriye amasosiyete atwara abagenzi bishyizwe mu bikorwa nkuko biri.
Bamwe mu bakuriye amasosiye atwara abagenzi mu mujyi wa Kigali babwiye ikinyamakuru RwandaToday ko mu mezi atatu ari imbere ngo batazongera gukoresha imodoka zifite imyanya iri munsi ya 30 harimo n’izizwi nka Coastel.
Twahirwa Dodo ukuriye isosiyete izwi nka RFTC imwe muzikomeye zibarizwa I Kigali, yemeza ko batumyeho amabus Manini kandi agezweho arenga 40 ngo ku buryo mu bihe bidatinze azaba yageze I Kigali agatangira akazi.
Bwana Twahirwa yemeza ko izi bus nizihagera ntamodoka ya coastel izongera gukoza ipine mu mujyi rwa gati na Nyabugogo cyane cyane izituruka cyangwa izerekeza Kimironko.
Ubutegetsi bwite bwa leta buhagarariwe na RURA, busobanura ko ibi atari itegeko rusange ko ahubwo bikubiye mu masezerano bagiranye n’abashoramari muri uru rwego, avuga ko bagomba kunoza imikorere yabo mu gihe bikenewe.