Brexit irashyirwa mu bikorwa vuba

0
153

Akanama kihariye mu bwongereza gashinzwe gukurikirana umugambi wa Brexit kamaze kwemeza ko mu minsi mike guverinoma y’ubwongereza igomba gutangaza ku mugaragaro ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi.

Umugambi wa Brexit niwo ugamije gukura ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’iburayi nkuko byatowe mu matora ya kamarampaka aheruka.

Impaka zari nyinshi hagati abakuriye urukiko rw’ikirenga, abashingamategeko ndetse n’abakuriye guverinoma y’ubwongereza zarangiye hemejwe ko ubwongereza bugomba kuva muri uyu muryango n’ubuhahirane bugahagarara.

Ifaranga ry’iri EURO rikoreshwa I Burayi ntirizakoreshwa nkuko byari bisanzwe mu bwongereza ndeste n’ubucuruzi hagati y’uburayi n’ubwami bw’ubwongereza bwongere busubirwemo.

Abasesengura bavuga ko bishobora guhungabanya ubukungu bw’uyu muryango w’ubumwe bw’uburayi ndeste ngo bikazanagira n’ingaruka kuri Afrika.

Sangiza