BPR yahaye umushomeri ibihumbi 100

0
501

Banki BPR Atlas Mara yahebye umuntu wa mbere wastindiye amarushanwa yo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ibikorwa by’iyi banki muri gahunda yihariye yiswe Hirwa Ugwize na BPR.

Umusore witwa Albert Maniraguha wemeza ko ntakazi agira niwe wahebwe ku ikubitiro. Yahawe check y’ibihumbi 100 by’amanyarwanda ngo kubera gusakaza ubutumwa bwa banki BPR Alas Mara binyuze muri gahunda yayo ya Hirwa Ugwize na BPR.

Iyi gahunda imaze amezi 2 itangijwe, yatangijwe mu kwa 6 ikaba izasozwa mu kwa 9 muri uyu mwaka. Igamije kunganira leta y’u Rwanda mu mugambi wayo wo kwigisha abaturage kugira umuco wo kwizigama.

Abemerewe kuyitabira ngo bagomba kubitsa nibura 100 000 mu gihe cy’amezi atatu utayakozeho, ahubwo ugakomeza kugenda uyongera umunsi ku munsi kuri iyo konti ya BPR, maze ukajya mu banyamahirwe bazabona kuri ibi bihembo.

Kugeza ubu umuco wo kwizigama mu banyarwanda ukomeje kuba mucye cyane kuko kugeza ubu imibare yerekana ko ababarirwa mu 10% aribo bonyine bizimaga mu gihe leta yifuza ko nibura mu 2020 bagomba kuba barenga 30%.