BNR yamaganye ibikorwa bya D9 Club

0
180

Banki nkuru y’u Rwanda BNR yamaganiye kure ibikorwa bya kompanyi mpuzamahanga izwi nka D9 Club isanzwe ikora ubucuruzi bwo kwiyamamaza kuri internet bukurura abantu, aho umwe yinjiza undi agahabwa amafaranga.

Ni uburyo bukorwa n’istinda ry’abantu, aho umwe yinjiza mugenzi we nk’umukiliya mushya muri iyi kompanyi maze uwo winjije undi akabarirwa amafaranga nk’igihembo ku ijanisha.

Ni ubucuruzi Banki Nkuru y’igihugu yamaganira kure ngo kuko bushobora guteza ibihombo ku baturage bwabwishoyemo ndeste ngo bikaba byanateza ibihombo ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Theddy Kaberuka impuguke muby’ubukungu hano mu Rwanda yabwiye KISS FM ko ubucuruzi nkubu bushobora kumunga ubukungu bw’igihugu ku buryo bukomeye ngo kuko butuma amadovise asohoka mu gihugu.

Ikindi ngo ni uko bigira uruhare mu gutakaza agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ku isoko ry’ivunjisha ahubwo bigaha agaciro idorali ry’amerika.

Sangiza