BNR izishyura abantu vuba

0
200

Mu makuru arebana n’ibigo by’imari biciriritse ni uko abambuwe n’ibi bigo baherutse kwibaruza ngo bagomba kubona amafaranga yabo bitarenze mu mpera z’ukwezi kwa 12 muri uyu mwaka wa 2016.

Banki nkuri y’igihugu yemeza ko nubwo umubare w’abitabiriye kwibaruza wabaye muto ngo leta yiteguye kwishyura buriwese wambuwe amafaranga ngo nubwo bidakubiye mu masezerano n’amategeko agenga imari mu Rwanda.

Ubusanzwe ngo iyo ibigo by’imari iciriritse n’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya bihobye ngo habaho kubisesa abanyamuryango bakagabana umutungo ubarizwa muri ibyo bigo.

Aya mabwiriza cyangwa amategeko ariko ngo ntabwo leta y’u Rwanda yigeze iyubahiriza ngo akaba ariyo mpamvu yagobotse abambuwe amafaranga n‘ibigo byahobye muri ubu buryo.

Abaturage bibaruje mu bihe bishize ngo barishyuza amafaranga arenga miliyoni 1,068.3 nkuko bisobanurwa na banki nkuru y’u Rwanda.

Sangiza