Bitcoin ikomeje gutumbagira, igeze kuri $7,454

0
181
Ifaranga rya Bitcoin rigeze ku bihumbi birenga 7 by'amadorali

Ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Bitcoin rikomeje kuzamuka bidasanzwe imbere y’idorali ry’Amerika ngo ibintu bishobora guhungabanya n’andi mafaranga y’ibihugu mu gihe byaba bikomeje gutya nkuko byemezwa n’abasesenguzi.

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu iri-Bitcoin rimwe ryagurwaga $7,454.

Aba basesenguzi banasobanura ko kuba ifaranga rya Bitcoin rikomeje kuzamuka bidasanzwe ku isoko ngo bishobora kuba biri guterwa no kuba abashoramari bakomeye bakomeje kuyibonamo kurusha andi mafaranga asanzwe ari ku isoko.

Ubusanzwe ifaranga rya BitCoin rimaze kumenyerwa mu bihugu byateye imbere, rikoreshwa nk’ifaranga ridashingiye ku gihugu runaka kuko  aho uri hose urikoresha wishyura utabanje kuvunjisha mu mafaranga runaka.

Iri faranga ntabwo riragera mu Rwanda, ariko Banki nkuru y’igihugu BNR iherutse kutubwira ko bakomeje gugusesengura politiki igenga amafaranga nk’aya y’ikoranabuhanga ku buryo ngo riramutse rije ntakibazo igihugu cyagira.

Sangiza