BBC igiye gutanga akazi ku barenga 250

0
379

Ikigo cy’itangazamakuru cy’abongereza BBC ngo kigiye kongera gushora imari mu bihugu by’afrika cyane cyane ibibarizwa mu karere k’Afrika y’iburasirazuba.

Ikinyamakuru the business daily cyanditse ko BBC igiye gusohora milliardi irenga imwe y’amashiringi y’abanyakenya (ni ukuvuga abarirwa muri millioni 10 z’amadorali y’amerika) ngo amafaranga azatuma bagura ibikorwa byayo.

Ni ibikorwa bigizwe ahanini no kubaka studio nshya zinjyanye n’igihe kandi ngo bikazatanga akazi ku bakozi barenga 250 cyane cyane abaturuka muri Kenya.

Izi studio ngo zizaba zigamije gutangiza amashami mashya y’amakuru ya BBC muzindi ndimi ziganjemo ikinya-Amharic, urunya-Afaan Oromo ndetse n’igi-Tigrinya bikoreshwa mu bihugu bya Ethiopia na Eritrea.

BBC igiye gushora imari muri izi ndimi z’afrika mu gihe ishami ry’ikinyarwanda n’ikirundi rizwi cyane nka BBC Gahuza-miryango ryahagaritswe kumvikana ku mirongo ya FM mu Rwanda kubera ibibazo bya Politiki.