banki z’abanyakenya zigiye kwiyongera

0
163

Niba ntagihindutse muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo ku butaka bw’u Rwanda hazafunguka imiryango y’amabanki n’ibigo by’imari by’abanyamahanga ku bwinshi nkuko byemezwa n’ababikurikiranira hafi.

Aba babihera ku kuba hari amakuru avuga ko hari banki zigera kuri 2 zamaze gutangaza ko zigiye gufungura imiryango mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu bihe bishize Ikigo cy’imari cyo mu birwa bya Maurice kizwi nka SBM cyaguze imigabane hafi ya yose muri banki y’abanyakenya yitwa FCB gihita gitangaza kigiye guhita gifungura amashami y’iyi banki mu Rwanda.

Ikindi ni uko ibinyamakuru byo mu Rwanda nabyo byabyutse byandika ko hari ikindi kigo cy’imari kizwi nka CBA nacyo kigiye gufungura imiryango mu Rwanda.

Aha ngaha ngo ikiri gukorwa ni ukurangiza amasezerano hagati y’ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari cya CBA na leta y’u Rwanda nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu (BNR).

Sangiza