ASEA 2016 YATANGIJWE I kIGALI

0
462

Amakuru aturuka mu nama nyafrika y’amasoko y’imari n’imigabane ku ncuro yayo ya 20 iteraniye mu Rwanda, ni uko minisitiri w’intebe muri guverinoma y’u Rwanda, bwana Anastaze Murekezi yagize icyo yisabira abanyemari b’afrika.

Bwana Murekezi yasabye abafite aho bahuriye n’iterambere ry’ubukungu bw’afrika ko bagomba gushaka icyateza imbere ubukungu bw’uyu mugabane batitaye kuzindi mbogamizi zugarije ubukungu bw’isi muri iki gihe.

Kubwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda, asanga iyi nama nyafrika y’amasoko y’imari n’imigabane ikwiye guhwitura abashoramari b’abanyafrika gukomeza gukora ibikorwa bizamura ubukungu harimo no kurwanya ubushomeri.

Ikibazo cy’ubushomeri ni kimwe mu biri ku isonga mu bihungabanya ubukungu bw’afrika ndeste n’ubw’isi yose muri rusange.

Iyi nama iteraniye I Kigali igamije kongera ubwitabire bw’abanyafrika bagana amasoko y’imari n’umugabane ndeste no kongera umuco wo kwizigama no gushora imari binyuze kuri aya masoko n’imari n’imigabane.