Amashyanyarazi ageze kuri 40%, nubwo hifuzwaga +70%

0
512

U Rwanda ngo ruzakomeza gushyira imbaraga mu mishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ngo mu buryo buhendutse, buramba kandi ngo bujyanye n’igihe nkuko byemejwe na minisiteri y’ibikorwa remezo.

Ibi byashimangiwe n’umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri ushinzwe ingufu z’amashanyarazi n’amazi, Germaine KAMAYIRESE ubwo abasenateri bakoraga ubugenzuzi muri iyi minisiteri kuri uyu wa mbere.

Ni abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari bari mu ntangiriro zo kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma, ku ikubitiro bakaba bahereye muri MININFRA by’umwahariko muby’amashanyarazi.

Iyi minisiteri yagaragaje ko kugeza ubu, abanyarwanda babarirwa kuri 40,5% bafite amashanyarazi mu gihe muri gahunda iheruka ya guverinoma, hifuzwaga ko muri uyu mwaka wa 2017 ngo uzasozwa abayakoresha barenga 70%.

Ibi kuba bitaragezweho, nibyo abasesenguzi baheraho bavuga ko guverinoma iri kugitutu cyo kongera amashyanrazi mu gihugu, ari nako ishakisha ku bwinshi abashoramari bashya mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi baza mu Rwanda.