Amasezerano ya EPA, ikibazo kuri EAC

0
534

Mu bihe bidatinze abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi n’umuryango w’afrika y’iburasirazuba bagomba guhurira hamwe bakongera kunoza iby’amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byo mu karere n’uburayi.

Ni nyuma y’igihe bahura ariko ntibemeranye neza ku ngingo zikubiye muri aya masezerano ibintu byanatumye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afrika y’iburasirazuba yimurirwa mu kwezi gutaha kwa kabiri.

Ibihugu by’u Rwanda na Kenya byamaze gushyira umukono kuri aya masezerano ariko Tanzania n’u Burundi byakunze kugaragaza imbogamizi.

Hari amakuru avuga ko ibihugu bikomeje guseta ibirenge muri uyu mugambi ngo bishobora guhagarikirwa inkunga zaturukaga mu bihugu by’u Burayi.

Igihugu cya Uganda nicyo gisigaye kugaragaza aho gihagaze kuri aya masezerano yiswe EPA agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu by’u Buruyi n’ibibarizwa muri afrika y’iburasirazuba.