Amasezerano ya AGOA yahawe umugisha

0
251

Leta y’amerika irahumuriza ibihugu by’afrika byari bifite impungenge z’uko amasezerano yiswe AGOA azahungabana nyuma y’uko ubutegetsi muri Amerika buhindutse bukava mu maboko ya Prezida Obama bugafatwa na Donald Trump.

Robert Lighthizer uhagarariye ubucuruzi bw’Amerika, aherutse kuvugira muri Togo mu ihuriro rusange rya AGOA ko aya masezerano ntakizayakora mu nkokora ngo kuko Perezida Trump yayashimye.

Uyu mutegetsi ngo yohereje abagenzuzi mu bihugu byose by’africa bikorana ubucuruzi n’amerika basanga aya masezerano afitiye akamaro gakomeye mu bucuruzi bwa leta zunze ubumwe z’amerika.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa kuri aya masezerano ya AGOA, bwerekanye ko ubucuruzi buhuza Amerika n’ibihugu byo muri Afrika, bukorwa bwisunze aya masezerano ngo bwahungabanye bikomeye muri iki gihe.

Hashize igihe kingana n’amezi 6, Donald Trump atorewe gutegeka Amerika. Yakunze kugaragaza imigabo n’imigambi yo guca intege ibicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu mahanga ngo kuko bimunga ubukungu bw’igihugu cye.

Sangiza