Akagera mu cyiciro kisumbuye mu mapariki

0
105

Muri uyu mwaka wa 2017 ngo u Rwanda rwiteguye kwagura ubucuruzi bushingiye mu bukerarugendo butandukanye by’umwahariko ngo urwego rw’amaparike y’inyamanswa rugomba kwinjiriza igihugu akayabo.

Ibi ni bimwe mu bimaze iminsi byandikwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga kuko byavugaga ko U Rwanda ari kimwe mu bihugu bizabona abakerarugendo ku bwinshi kubera Parike y’akagera ikomeje kuvugururwa.

Iyi pariki ikaba itegereje no kwakira izindi nyamanswa zizwi nk’inkura z’umukara cyangwa Black Rhinos mu rurimo rw’icyongereza.

Izi nkura zari zitegerejwe mu mpera z’umwaka ushize ariko ngo niba ntagihindutse ziragera ku butaka bw’u Rwanda mu minsi mike.

Umwe mu batembereza abantu muri Pariki, Mahoro Olivier yabwiye KISS FM ko ahantu habugenewe hazakirirwa izi Ntura hamaze kubakwa kandi hameze neza.

Sangiza