Ahari kubera Expo ngo habaye hato

0
205

I Gikondo, ahamaze imyaka n’imyaka habera imurikagurishwa mpuzamahanga rya Kigali rizwi nka Expo, ngo hatangiye kuba hato ugereranije n’umubare munini w’abaza kumurika ibikorwa byabo buri mwaka.

Ubugenzuzi bwa the easterafrican bwerekana ko imurikagurisha ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’abacuruzi barenga 500 ngo bakaba babyiganira mu twumba duto duto twuzuyemo ibicuruzwa n’abakiliya.

Iri murikagurisha ribera ku butaka bungana metero kare 48 000, ngo zigabanyijemo utwumba tuzwi nka Stands turenga 760 tugakorerwamo ibigo, amasosiyete n’amakompanyi birenga 630.

Kuba aha habera iri murikagurisha hamaze kuba hato ngo bituma n’ibiciro by’utu twumba bizamuka cyane, bigastikamira abaciriritse naho amakompanyi manini nkaza banki n’ibigo by’itumanaho bikiharira utwumba twinshi kandi twiza.

Ibyumba byiza bimwe biri gukodeshwa hagati ya millioni 2 na millioni 3 z’amanyarwanda mu gihe ibyumba rusange biri gukodeshwa hagati y’ibihumbi 300 na 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza