Afrika na Korea Yepfo mu bucuruzi

0
399

Ubucuruzi hagati ya Korea Yepfo n’ibihugu by’afrika ngo bushobora kuba bugiye kongererwa imbaraga nyuma yuko hasinwe amasezerano hagati ya banki y’abanyafrika bakomoka mu misiri n’indi y’abanyekorea yepfo.

Izi banki zombi imwe yitwa Afreximbank andi nayo KEXIM, zombi zikaba zigamije kongera ingano y’ibicuruzwa bisohoka bikaninjizwa muri afrika na Koreya Yepfo.

By’umwahariko iyi yitwa Afreximbank y’abanyamisiri yo imaze iminsi ibiri iri mu ihuriro rusange ry’abanyemari bamomeye baturuka muri afrika, ihuriro ryaberaga I Kigali mu Rwanda kuva kuwa gatatu kugeza kuri uyu wa kane.

By’umwahariko aya masezerano yasinzwe hagati y’iyi banki nangenzi yayo yo muri Korea y’amejyepfo ngo niyo agomba kugira uruhare mu kuzamura ubucuruzi hagati y’impande zombi bwari butangiye guhungabana.

Imibare iheruka kujya ahabona yerekana ko ubucuruzi hagati y’afrika na korea Yepfo bwari butangiye gusubira inyuma ku buryo bugaragara.

Mu mibare yo kuva mu 2014 kugera mu 2015 ngo ibyoherezwaga muri Koreya Yepfo byavuye ku gaciro ka milliard 7 z’amadorali y’amerika ngo zigera kuri milliard 5.

Naho ibituruka muri Koreya Yepfo biza muri Afrika ngo nabyo byavuye kuri milliard 13 bigera kuri milliard 9 z’amadorali y’amerika muri iyi myaka.