Afreximbank igiye guha PSF million 500$

0
408

Banki y’abanyamisiri izwi nka Afreximbank ngo igiye gutanga akayabo ka millioni zirenga 500 z’amadorali y’amerika ngo agomba gutera ingabo mu bitugu abikorera n’abacuruzi b’abanyarwanda.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu nama rusange y’iyi banki ikomeje kubera I Kigali, kuri ubu ngo hanatangiye ibiganiro byihariye kuri iyi nkunga hagati y’abategetsi bakuru bahagarariye iyi banki na leta y’u Rwanda.

Ibi byemejwe na Stephen Ruzibiza umwe mu bakuriye urugaga PSF rw’abikorera mu Rwanda, nkuko bigaragara mu kinyamakuru the newtimes cy’uyu munsi.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete, nawe agaragaje ko u Rwanda rukeneye inkunga ya Afreximbank yo guteza imbere inganda n’ubucuruzi bw’abikorera no kwagura ingendo zo mu kirere.

Mu 2015, Afreximbank yatanze inguzanyo ku Rwanda ibinyujije muri banki istura amajyambere BRD, inguzanyo yanganaga na millioni 10 z’amadorali y’amerika yo kongera agaciro n’ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.