AFDB yafashije u Rwanda

0
145

Banki nyafrika istura amajyambere BAD cyanwa AFDB mu magambo ahinnye yamaze kwemerera u Rwanda akayabo ka millioni zirenga 900 z’amadorali y’amerika.

Ni amafaranga ngo agamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu ni ukuvuga kuva mu 2017 kugera mu 2021 nkuko byemejwe n’inama nkuru y’ubutegetsi bwa banki nyafrika istura amajyambere yaraye iteraniye I Abidjan, Côte d’Ivoire.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse aha, ryerekana ko aya mafaranga ngo agomba kuzamura abikorera (Private sector) cyane cyane abakora ibikorwa binjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Izi millioni ngo zigomba gushyirwa mu mabanki ngo zikazafasha abafite imishinga gusaba inguzanyo bagatangira ubucuruzi bugamije kongera umusaruro w’imbere mu gihugu ndeste n’ibyoherezwa hanze bikoyongera.

Aya mafaranga yatanzwe na banki nyafrika istura amajyambere ngo nyuma yo kubonako mu myaka 16 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 7,9%  ngo umuvuduko uri hasi cyane ugereranije n’ibyifuzo by’umugabane w’afrika.

Iyi nkuru ushobora kuyumva kuri KISS FM 102,3 saa 7AM, 1PM na 7PM

Sangiza