AFDB irakataje mu buhinzi

0
101

Raporo nshya ya banki nyafrika itsura amajyambere AFDB irerekana ko umugabane w’afrika ukeneye milliard z’amadoli y’amerika mu myaka 7 iri mbere ngo urwego rw’ubuhinzi ruve mu bibazo rurimo muri iki gihe.

Ni amafaranga iyi banki yemeje ko izayatanga kandi ko akazafasha gushyiraho ubuhinzi bujyanye n’igihe ndeste bukareka kuba gakondo nkuko bukomeje gukorwa mu bihugu byinshi by’afrika.

Iyi banki yemeza ko abategetsi b’ibihugu by’afrika bakwiye gufata urwego rw’ubuhinzi nk’izindi nzego zose zikwiye gushorwamo imari kandi ngo rukagira uruhare rukomeye mu iterambere rusange ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Ubusanzwe banki nyafrika itsura amajyambere isanzwe itera inkunga imishinga y’ubuhinzi muri Afrika ariko umwihariko ni uko uyu mushinga mushya ngo ugomba gusiga ukemuye burundu ubukene n’inzara bibarizwa muri afrika.

Nkuko bigaragazwa kandi n’iyi raporo ngo iyi mishinga mishya y’ubuhinzi izaba ifite ubushobozi bwo gutanga akazi gashya karenga millioni 10 buri mwaka mu rubyiruko rwugarijwe n’ubushomeri.

Sangiza