Abarenga 113% bifuje kugura Bonds za BNR

0
235

Banki nkuru y’u Rwanda BNR yemeje ko ubwitabire bw’abifuzaga kugura impapuro mvujwafaranga zari zimaze iminsi zicuruzwa ngo bwari hejuru kuko ngo abifuje kuzigura barenga umubare wari witezwe.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse uyu munsi, BNR yagaragaje ko abashoramari barenga 113% ngo aribo bifuje kugura izi mpapuro z’agaciro za guvernoma y’u Rwanda yifuzamo amafaranga nk’umwenda.

Abashoramari basanzwe ngo nibo bitabiriye ku bwinshi, bakurikirwa n’ibigo n’amasosiyete, abashoramari b’abanyamahanga baza ku mwana wa 3 mu gihe amabanki yaje inyuma y’abandi.

Mu cyumweru gitaha ku itariki 30 z’uku kwezi kwa 5 ngo zigomba kugezwa ku isoko ry’imari n’imigabane nkuko byemejwe na banki nkuru y’igihugu.

Leta y’u Rwanda yagurishije izi mpapuro ngo yifuza umwenda w’amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ariko ngo ikaba inifuza guteza imbere urwego rwa Capital Market nkuko byakunze gusobanurwa n’ababishinzwe.

Sangiza