Abanyenganda ntibakwiye guhunga: Trump

0
108

Donald Trump uherutse gutorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu muri Amerika araburira abanyenganda bashaka kwimukira mu bindi bahunga iki gihugu ko bashobora kuzahura n’akaga.

Bwana Trump yavugiye ibi muri leta ya Indiana iherereye mu gihugu hagati hashyira ubusirazuba mu gace kitiriwe ak’ibiyaga bigari, ahari habereye ibirori by’uruganda rwiswe Carrier Corp.

BBC ivuga ko uru ruganda narwo ngo rushobora guhunga amerika rukanjya gukorera imirimo yarwo muri Mexique.

Ibi nibyo Donald Trump yahereyeho aburira abanyenganda bakomeje kwifuza guhunga amerika ngo bakanjya gukorera mu bindi bihugu.

Kubwa Trump avuga ko inganda zizimura ibikorwa byazo zikajya gukorera hanze y’Amerika ngo zitazongera kwemererwa kwinjiza ibicuruzwa byazo muri Ameriki nkuko bikwiye ngo kuko zizanjya zicibwa imisoro y’imirengera kuri za gasutamo.

Sangiza