Abambuwe na COJAD kuki batishyuza?

0
476

Banki nkuru y’u Rwanda BNR iravuga ko ubwitabire bw’abantu bishyuza leta bambuwe na bimwe mu bigo by’imari biciriritse n’amakoperative yo kubista no kugurizanya bitakibaho, bwabaye buke ugereranije nkuko byari byitezwe.

Ubutumwa bwa email twohererejwe n’abakozi ba BNR bugaragaza ko imibare y’abaturage bishyuza aya mafaranga yari yitezwe itagezweho.

Mbere y’umunsi umwe ngo gahunda yo kubarura abafite iki kibazo irangire ngo abari bamaze kwibaruza bagera ku bihumbi 7 n’abantu 18 ngo mu gihe hari hitezwe abagera ku bihumbi birenga 115.

Ni ibintu ngo byatewe ni uko abambuwe amafaranga make batinye kwibaruza ngo kandi aribo benshi nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu.

Ibigo by’imari biciriritse n’amakoretive yo kubitsa no kuguriza byambuye abakitiya babyo, ibyakunze gushyirwa mu majwi cyane ni COJAD na ICET bikaba byafunze imiryango kandi byari bibitse amafaranga ya rubanda mu isanduku yabyo.

Aya makuru wayumva no kuri KISS FM 102,3 saa 7AM, 1PM na 7PM