Abakozi ba Nakumatt bayireze mu rukiko

0
475

Ibirego bishinja ubwambuzi isosiyete y’abanyakenya Nakumatt Holdings bikomeje kwiyongera mu nkiko zo mu bihugu byo mu karere k’africa y’iburasirazuba cyane cyane muri Kenya no muri Uganda.

Kuri ubu noneho abakozi ba Nakumatt Supermarket muri Kenya ubwabo ngo nibo bajyanye mu rukiko iyi sosiyete, babinyujije mu ihuriro rirengera inyungu z’abakozi bakora ubucuruzi muri iki gihugu (KUCFAW).

Ikinyamakuru the businessdaily gisohokera muri Kenya cyanditse ko aba bakozi bashinja Nakumatt kutabishyura imishahara yabo mu kazi bakoze k’inyongera ndeste ngo bakaba bataranishyuwe ubwisungane nkuko bari barabyemerewe.

Ibi birego bije bikurikira ibindi biherutse kugezwa mu nkiko z’ubucuruzi muri Uganda, zishinja iyi sosiyete gutinda kwishyura ubukode bw’ububiko bw’ibicuruzwa bya Nakumatt ishami ry’I Bugande.

Kugeza ubu, ntabwo Nakumatt ishami ry’u Rwanda iravugwaho ibibazo nk’ibi, ahubwo mu bihe bishize yatangaje ko ifite gahunda yo gufungura andi mashami hirya no hino by’umwahariko mu mujyi wa Kigali.