Abakorera mu makaritsiye barimurwa vuba

0
260

Mu mezi atatu ari imbere ngo ibigo, amakompanyi n’abacururiza mu mazu yo guturamo i Kigali ngo bashobora gutangira gukurikiranwa na leta niba batubahirije amabwiriza mashya y’ubuyobozi bw’umujyi.

Ni amabwiriza ategeka abafite ibiro n’abakorera (mu mazu ubuyobozi bw’umujyi yita ayo guturamo) ko bakwiye kujya gukorera mu murwa mukuru rwa gati mu mazu mashya yuzuye vuba ngo anjyanye n’igihe bitarenze amezi 3.

Ni ibintu byumvikanye nk’inkuru mbi mu matwi y’abasanzwe bakorera muri aya mazu, kuko abenshi bemeza ko ariyo ahendutse cyangwa aciriritse ugereranije n’aya bari gutegekwa kujya gukoreramo.

Aba basobanura ko ibyumba biri mu miturirwa mishya y’ubucuruzi I Kigali ngo bihanitse cyane ugereranije n’uko binjiza ndeste n’imisoro bacibwa.

Ntabwo ubuyobozi bw’umujyi bukozwa n’abavuga ibi, kuko umugambi uhari ngo ni uko nyuma y’amezi atatu aba bose bagomba kwimukira mu miturirwa mishya.

Sangiza