Abaguze Bonds za BNR baramenyekana vuba

0
386

Kuri uyu wa gatatu niwo wari umunsi wa nyuma wo kwiyandikisha kubashaka kugura impapuro mvunjwafaranga za guverinoma y’u Rwanda, zifite agaciro ka milliard 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igitabo cyandikwamo abashaka kugura izi mpapuro cyimaze iminsi itatu gifunguye kuva kuwa mbere, mu gihe kuwa gatanu aribwo hazamenyekana abemerewe kugura izi mpapuro zizwi nka Teasury Bonds mu cyongereza.

Mu cyumweru gitaha ku itariki 30 z’uku kwezi kwa 5 ngo zigomba kugezwa ku isoko ry’imari n’imigabane nkuko byemejwe na banki nkuru y’igihugu.

Leta y’u Rwanda igurishije izi mpapuro yifuza umwenda w’amafaranga izashora mu bikorwa remezo bitandukanye ariko ngo ikaba inifuza guteza imbere urwego rwa Capital Market nkuko byakunze gusobanurwa n’ababishinzwe.

Uyu mwenda ukaba uje wiyongera kuzindi milliardi zanyuze muri ubu buryo, akaba arino mu gihe kandi raporo iheruka y’ikigega mpuzamahanga cy’imari FMI nayo yagaragaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kurya imyenda myinshi.