Abacuruzi beguje Perezida Zuma

0
492

Ihiriro ry’abacuruzi bakomeye muri Afrika yepfo basabye Prezida Jacob Zuma kuva ku butegetsi ngo kuko akomeje gushyira mu kaga ubukungu bw’igihugu cyabo nkuko byanditse n’urubuga rwa BBC.

Ihuriro rizwi nka Cosatu ritunga agatoki Prezida Zuma kugira ubushobozi buke mu guhanga n’ibibazo  byugarije ubukungu bw’igihugu.

Aba bacuruzi bashingira ku kuba uyu mukuru w’igihugu yarirukanye bamwe mu baminisitiri ngo bafite ubuhanga bukomeye mu guhangana n’ibi bibazo ku isonga hakaza uwahoze ari minisitiri w’imari Pravin Gordhan wirukanwe.

Amagambo y’aba bacuruzi yumvikanye nk’igitutu kije kiyongera ku bindi bikorwa bigamije guca integer ubutegetsi bwa Prezida Zuma.

Abasesengura iby’ubukungu bw’afrika nabo bemeza ko igihugu cya Afrika Yepfo cyahungabanye mu bukungu ngo ndeste binagira n’ingaruka mu bukungu bw’umugabane w’afrika muri rusange.