2017 impinduka mu mazi n’umuriro

0
187

Guhera ku itariki ya mbere mu mwakam utaha ni ukuvuga guhera mu cyumweru gitaha leta iratangira uburyo bwihariye bwo kwishyuza ibirarane by’abantu batishyuye neza amazi n’amashanyarazi nkuko bikwiye.

Ni umugambi wemejwe na minisiteri y’ibikorwa remezo ibinyujije mu bigo byayo by’ubucuruzi REG na WASAC.

Bizakorwa mu gihe cy’iminsi 90 kuko bizarangirana n’ukwezi kwa 3 mu mwaka utaha, bikaba ari mu rwego rwo gukomeza gufasha leta gukurikirana imitungo yayo yagiye inyerezwa cyangwa se yasesaguwe.

Mu ntangiriro z’umwaka utaha kandi ni nabwo ibiciro by’amazi n’amashanyarazi bizaba byagabanutse kuri rubanda rusanzwe nkuko biherutse kwemezwa n’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA.

Ikigo RURA kivuga ko amashanyarazi agomba kubabanuka kimwe cya kabiri cy’igiciro cyari gisanzweho ku baturage basanzwe mu gihe igiciro cy’amazi nacyo cyagabanijwe ku kigero cya 20% ugereranije ni uko byari bimeze.

Sangiza