Ubukungu bw’Ubwongereza bugiye kujya mu kaga binagire ingaruka kuri Afurika: Raporo

0
142
Brexit izahungabanya ubukungu bw'Ubwongereza ariko binagire ingaruka ku Burayi bwose ndetse n'ifaranga rya EURO nkuko byemezwa n'abashakashatsi

Ubushakashatsi bushya buragaragaza ko Ubwongereza buzahura n’ibihombo bikomeye nyuma yo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Ni ibihombo kandi bizagira n’ingaruka mbi mu bukungu bw’ibihugu by’Afurika bisanzwe biterwa inkunga n’Ubwongereza (n’u Rwanda rurimo) nkuko byemezwa n’abasesenguye iyi raporo nshya yakozwe n’ikigo cy’ubushakashasti muby’ubukungu mu Bwongereza (NIESR).

Iyi raporo yerekana ko ubucuruzi hagati y’Ubwongereza n’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi buzagabanuka ku kigero cya 46% mu mwaka wi 2030.

Icyo gihe kandi ngo umusaruro mbumbe w’imbere mu Bwongereza GDP nawo uzagabanuka ku kigero cya 3% ndetse n’ishoramari ry’abanyamahanga naryo rigabanuke kuri 21%.

Ku ruhande rw’abakonserivateri bo mu Bwongereza, bo ntabwo babibona gutya.

Kuri bo, bemeza ko ahubwo kuguma muri uyu muryango wa EU byari kuba bibi cyane ku bukungu bw’Ubwongereza kurusha uko bigiye kuvamo, nkuko byemezwa na Shanseliye Philip Hammond ushinzwe iby’imari n’ubukungu mu Bwongereza.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko kuri iki cyumweru umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wemeje ko Ubwongereza bugomba kuva muri uyu muryango guhera ku itariki ya 29 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka utaha wa 2019.

Sangiza