Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4,6% mu 2017

0
200
BNR yamuritse Politiki y'ifaranga n'ukutajegajega k'ubukungu bw'igihugu

Banki nkuru y’igihugu BNR imaze kumurika polilitiki y’ifaranga (Monetary policy) n’ishusho rusange ry’ukutajegajega bw’imari (Finance Stability), uko byari bihagaze mu mwaka ushize wa 2017 ndetse n’ibipimo by’uyu mwaka wa 2018.

Guverineri John Rwangobwa ukuriye BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda muri rusange bwazamutse ku kigero cya 4,6% mu bihebwe bitatu bya mbere mu mwaka ushize, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2016 byari kuri 7,3%.

Bivuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwatsikiye mu mwaka ushize wa 2017 ku kigero cya 2.7%, ugereranije no mu mwaka wari wabanje nkuko ibi bipimo bibyerekana.

Ibipimo bya BNR kandi byemeza ko inganda zagize uruhare rungana na 2,0% mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, ubuhinzi bugira uruhare rungana na 6,0% mu gihe urwego rwa serivise ruri ku isonga ku kigero cya 7,0%.

Sangiza