Ubukene bwa Kiyovu bushobora gutuma itagura abo yifuza

2
1004
Mugenhi Fabrice wambaye amasogisi y'umweru niwe Kapiteni wa Kiyovu muri iyi minsi

Umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports Kasa Mbungo Andrew avuga  ko gutwara Diarra na Tchabalala byamubera byiza ariko kandi  ngo imbogamizi ni amafaranga ashobora kutaboneka mu ikipe ye.

Umutoza wa  Kiyovu Sports nawe abona aba bakinnyi ababonye byamubera byiza ariko ngo ikibazo ni amafaranga. Ibi uyu mutoza yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yasubukuraga imyitozo ku Mumena.

Ati: ”Ntabyo nzi, ariko icyo nakubwira ni uko ari abakinnyi beza  mbabonye ntabwo byaba ari bibi ariko byose bishingira ku buyobozi  gusa jyewe nta n’umwe turaganira.”

Umutoza Kasa mu myitozo

Kasa Mbugo avuga kandi ko uretse n’aba bakinnyi 2 ngo hari n’abandi bari kuganira kugira ngo  akomeze ubusatirizi bwe gusa ngo ingorane ni amafaranga.

Hari hashize iminsi havugwa  amakuru ko Kiyovu Sports yaba ishaka guca inyuma Rayon Sports ikabatwara rutahizamu Shaban Hussein Tchabalala wakiniraga Amagaju byavugwaga ko Rayon Sports yaba iri hafi kumusinyisha.

Umunyezamu Ndoli, nawe yagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere

Uretse Tchabalala kandi  Kiyovu ngo yashakaga  gutwara na Diarra kugeza ubu utarabona ibyangombwa  byo gukinira Rayon Sports n’ubwo yamaze kuyisinyira amasezerano.

Mu myitozo ya Kiyovu Sports kuri uyu wa mbere hagaragayemo abakinnyi 2 bashyashya barimo Habimana Mousa wigeze gukinira  Police FC.

Umutoza Kasa avuga uyu mukinnyi ari nk’umuhungu we kandi amuzi neza kuko yamutoje muri Police FC avuga ko bimukundiye yakongera ku.

Habimana Mousa umukinnyi mushya, wifuzwa n’umutoza Kasa Mbugo

Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona.

Umutoza   Kasa avuga ko yifuza kudatakaza uyu mwanya ariko akongera gushimangira ko byose bisaba amafaranga abakinnyi bagahembwa bakanabona n’ibindi byose bagombwa kugirango bitware neza.

2 Ibitekerezo

Comments are closed.