Ubuhorandi bwahaye inguzanyo leta y’u Rwanda ibarirwa kuri miliyoni 22 z’amayero

0
86
Minisitiri Uzziel Ndagijimana ushinzwe imari n'igenamigambi muri guverinoma y'u Rwanda, ndetse na ambasaderi Frederique De Man uhagarariye Ubuhorandi mu Rwanda bombi bashyira umukono ku masezerano y'iyi nguzanyo

Kuri uyu wa gatanu, leta y’u Rwanda n’iy’Ubuhorandi byasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 22 z’amayero (akabakaba miliyari 21.9 mu manyarwanda) amafaranga agomba kuzakoreshwa mu mishinga yo gukwirakwiza no kubungabunga amazi mu Rwanda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na minisitiri Uzziel Ndagijimana ushinzwe imari n’igenamigambi muri guverinoma y’u Rwanda, ndetse na ambasaderi Frederique De Man uhagarariye Ubuhorandi mu Rwanda.

U Rwanda n’Ubuhorandi bisanzwe bifitanye umubano mwiza yaba muri dipolomasi, mu bucuruzi ndetse no mu bukungu muri rusange.

Mu Bukungu: Ubuharandi bukunze gutera inkunga u Rwanda mu byiciro bitandukanye byiganjemo umutekano n’ubutabera, kubungabunga amazi meza, ubuhinzi n’ibiribwa ndetse no mu rwego rw’ubuzima.

Mu Bucuruzi: Amasosiyete y’ubucuruzi n’amakompanyi atandukanye aturuka mu Buhorandi akunze gushora imari mu Rwanda.

Muri aya masosiyete, harimo uruganda rwa Heineken rufite imigabane myinshi muri Bralirwa, ndetse na kompanyi ya Royal DSM nayo ifite imigabane myinshi mu ruganda rukora ibiribwa Africa Improved Foods ruherereye i Masoro mu gace kahariwe inganda.

Abahorandi kandi bafite sosiyete ikora mu cyayi cy’u Rwanda izwi nka Unilever Tea ndetse na banafite kompanyi KLM Airlines ikora ingendo z’ikirere zihuza Kigali n’andi mahanga.