Ubugenzuzi bwa MINEDUC bwatumye ibigo by’amashuri by’i Nyaruguru byikubita agashyi

0
552
Abayobozi b'ibigo by'amashuri ya Nyaruguru ngo ntibazongera gutegereza ubuhwituzi ngo bakunde bakore inshingano zabo

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu karere ka Nyaruguru bafashe umwanzuro wo kutongera gutegereza ubugenzuzi bwa MINEDUC ibashishikariza kwita kunshingano zabo hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.

Bavuga ko bagiye kujya bafata iya mbere bitabaye ngombwa ko hari utungwa agatoki nkuko hashize iminsi bigenda.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 9 gicurasi 2018, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi yaganiriye n’ Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Ni ikiganiro cyaranzwe no kunenga bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri muri Nyaruguru batubahiriza inshingano zabo nko kwita ku isuku no guteza imbere uburezi n’uburere mu banyeshuri babo.

Gusa wanabaye umwanya wo gushimira  ibigo bya E.S. Mutovu(TVET)  na E.S Nyamyumba biri muri bike bibasha kubahiriza inshingano bituma batanga umusaruro ufatika .

Ubukangurambaga bwa MINEDUC ku ireme ry’uburezi muri Nyaruguru bwatumye abayobozi b’ibigo by’amashuru abanza n’ayisumbuye biyemeza gutangira kubahiriza inshingano zabo mu kazi bitabaye ngombwa ko inzego zo hejuru zibashinzwe zimanuka.

Ngirabakunzi Bategeka uyobora G S BTR Rwamiko (TVET) yemeza ko nyuma y’inama yise ndashyikirwa ngo agiye guhindura imikorere kandi ko bizatanga umusaruro.

Yagize ati: ”Mu byukuri nanjye mu kigo nyobora hari ibyo basanze bitagenda neza bansaba kubikosora kandi wumvise ko na minisitiri yongeye kuduhwitura. Rero ngiye gukora iyo bwabaga nkemure ibibazo byose biri mu mikorere yanjye kandi sinzasubira inyuma. Bivuze ko ntazongera gutegereza ko bambwiriza”.

Ngirabakunzi Bategeka uyobora G S Rwamiko TVET

Ibi Ngirabakunzi avuga abihuriyeho na bagenzi be bayobora amashuri ya G S Kibeho, GS Masiga, TVET Ndago n’ayandi yanenzwe kugira umwanda no kudashyira mu ngiro imyigishirize iboneye nkuko bikwiye.

Abayobozi b’amashuri bafashe uyu mugambi ariko ubugenzuzi bw’ itsinda rya MINEDUC bugamije kwita ku ireme ry’uburezi muri aka karere ka Nyaruguru burakomeje mu gihe cy’ibyumweru 2 ngo hatazabaho kudohoka muri urwo rugendo rugamije uburezi bunoze.