Ubucuruzi n’ubuhahirane muri Afurika bigomba kwiyongera – Kagame

0
894
Perezida Kagame atangiza inama ya AfCFTA 2018 ku mugaragaro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yatangije inama y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma, igamije gushyiraho isoko rusange hagati y’ibihugu byo kuri uyu mugabane w’Afurika.

Mu gutangiza iyi nama, umukuru w’igihugu yagaragaje inyungu z’iri muri uyu mugambi wo gushyiraho iri soko, ndetse anavuga ko kugirango bigerweho hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’abanyapoliti, abashoramari n’abacuruzi.

Yavuze ko ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri ku kigero kiri munsi ya 20%, ngo mu gihe ku yindi migabane ikize ku isi usanga ubuhahirane n’ubucuruzi hagati yabo, bukubye ubw’Afurika inshuro zigera kuri enye.

Perezida Kagame yashingiye aha, avuga ko ibi bigomba guhinduka maze ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika bukiyongera, nyuma y’uko amasezerano yemeze iri soko ashyizweho umukono kuri uyu wa gatatu.

Niba ntagihindutse, intumwa zihagarariye ibihugu byazo zirashyira umukono kuri aya masezerano kuri uyu wa gatatu maze hakurikireho ishyirwamubikorwa ry’iri soko rusange, imipaka ifungurwe ku bucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika.