Ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Djbouti bigiye kwiyongera nyuma y’ibiganiro

0
438
Perezida Kagame ni umwe mu bafunguye ku mugaragaro agace kahariwe ubucuruzi muri Djibouti umwaka ushize. Ifoto: TEA

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/03/2019, minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Soraya Hakuziyaremye yagiranye biganiro n’ukuriye ibyambu n’uduce twahariwe ubucuruzi mu gihugu cya Djibouti, Mr Aboubaker Omar Hadi.

Ni ibiganiro byibanze cyane ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Djibouti nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda.

Ni ibiganiro bibaye nyuma yuko mu mwaka ushize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yari yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro igice mpuzamahanga cya Djibouti cyahariwe ubucuruzi muri iki gihugu (Djibouti International Free Trade Zone).

Ni agace ngo gafite ubutaka bungana n’ubuso bwa kilometerokare zirenga 48, kakaba ari kamwe mu bice binini by’Afurika bukorerwaho ubucuruzi mpuzamahanga ndetse kakaba gategerejweho kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika.

Ni mu gihe kandi na Guverinoma y’u Rwanda ngo nayo yatangiye kwakira abashoramari bashaka kubyaza umusaruro ubutaka buri ku cyambu cya Djibouti buri ku nkombe z’inyanja itukura, ubutaka (hectare 60) leta ya Djibouti yagabiye u Rwanda.

Ubu butaka bw’u Rwanda buri muri Djibouti bukaba bushobora kubyazwa umusaruro n’abacuruzi batumiza cyangwa bohereza ibicuruzwa byabo mu bihugu by’Abarabu.

Ku ikubitiro ngo kompanyi y’abashinwa yitwa Touch Road Group niyo yari yahawe igice kimwe cy’ubu butaka, ariko nayo yaje kubwamburwa ngo kuko yaragagaje ubushake bucye bwo guhita itangira kububyaza umusaruro.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko kugeza ubu hari abashoramari batatu bamaze kugaragaza ubushake bwo kubyaza umusaruro ubutaka bungana na hectare 40 buri ku cyambu cya Djibouti, ndetse ngo hari n’abandi nabo bakomeje gutanga ubusabe bwabo.