Uganda irashinja u Rwanda gufungira imipaka ibicuruzwa byayo biza mu Rwanda

0
298
Umupaka wa Cyanika nawo uri kugaragaraho umurongo w'amakamyo yikoreye ibicuruzwa ashaka kwambukiranya umupaka. Ifoto: NMG

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda bukomeje kuvugwamo ibibazo nyuma yaho umubano hagati y’ibi bihugu byombi utangiye kuzamba.

Kuri ubu, minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Uganda, Sam Kutesa arashinja u Rwanda kubangamira amasezerano y’ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, yo koroshya ubucuruzi buhuza ibihugu byombi nkuko byanditswe na The EastAfrican.

Minisitiri Kutesa avuga ko ibicuruzwa bya Uganda biza mu Rwanda ngo bitari gupfa kunyura ku mupaka, ngo mu gihe ibituruka muri Uganda bigiye muri bindi bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ngo byo biri kwinjira ntakibazo.

U Rwanda ruvuga ko rutigeze rufunga imipaka ku bicuruzwa bituruka muri Uganda ngo ahubwo icyakozwe ni uguhindura inzira y’imodoka ziremereye, zari zisanzwe zikoresha umupaka wa Gatuna ngo ahubwo zigakoresha umupaka wa Kagitumba/Mirama hills.

Ni kubw’impamvu zo kubaka umupaka wa Gatuna gahunda yihariye yiswe One Stop Border Post igamije guhuza gasutamo z’ibihugu byombi, mu rwego rwo kwihutisha urujya n’uruza rukoresha uyu mupaka nkuko byemezwa na Rwanda Revenue Authority.

Dr Richard Sezibera, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda nawe aherutse gushinja Ubugande gufunga ibicuruzwa by’u Rwanda binyura muri iki gihugu byoherezwa ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, ibicuruzwa ngo byiganjemo amata n’amabuye y’agaciro.

Amabuye y’agaciro yari yarafunzwe ngo ariko mu bihe bishize arafungurwa, ariko kugeza ubu ngo amata aracyafunzwe kandi ngo ubutegetsi bwa Uganda ntabwo busobanura neza impamvu bwafungiye inzira ibi bicuruzwa.

Ni ibibazo byamaze kugezwa mu muryango wa EAC ndetse n’urugaga rw’abanyamategeko rukorana byahafi n’uyu muryango, rwatangiye gushaka inzira y’ubwunzi ku buryo ngo bihe biri imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bugomba gusubira mu murongo mwiza.