Ubucuruzi bwahungabanye i Nairobi

0
175
Imirwano muri Kenya yabaga bamwe bari mubyishimo

I Jacaranda muri Embakasi mu murwa mukuru Nairobi hiriwe imvururu hagati y’igipolisi n’abarwanashyaka ba NASA bashyigikiye umunyepolitiki Railla Odinga utavugarumwe na Uhuru Kenyatta, imvururu zatumye imihanda n’amaduka bifungwa n’ubucuruzi burahagara.

Abanyamakuru bari muri Kenya baravuga ko ibi ibintu bishobora gutuma ubukungu bw’iki gihugu buhungabana nkuko byagenze ubwo urukiko rw’ikirenga rwatangazaga ko Kenyatta yatowe bidasubirwaho.

Embakasi, Nairobi ahavutse imirwano muri Kenya.

Icyo gihe isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi ryaraguye bikomeye ndetse n’ishilingi rya Kenya ritakaza agaciro imbere y’idorali ku isoko ry’ivunjisha.

Ntabwo ari isoko ry’imari n’imigabane ndetse n’ivunjisha byari byagezweho n’ingaruka z’iki cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga muri Kenya, kuko n’abacuruzi basanzwe bari mu mijyi mikuru y’iki gihugu, bari bafunze amaduka yabo.

Ibi byaterwaga n’icyoba cy’abashoramari bari bafite kubera imvururu zari zitezwe ko zishobora gukurikira iki cyemezo ry’urukiko rw’ikirenga, bigahungabanya ubucuruzi n’ubukungu bw’iki gihugu muri rusange.