Ubucuruzi buto n’ubuciriritse bukwiye kwibona ku isoko rusange ry’Afurika AfCFTA: Kagame

0
97
Abakuru b'ibihugu naza guverinoma byibumbiye mu muryango w'Afurika yunze ubumwe bitabiriye inama yo gutangiza isoko rusange rya AfCFTA

Abashoramari n’abakorera ubucuruzi mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, bategerezanyije amatsiko menshi ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA ashyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane.

Ni isoko ryatangijwe ku mugaragaro i Niamey mu murwa mukuru wa Niger mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu nama y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma byibumbiye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza itariki ya nyayo iri soko rizaba ryatangiye gukora no kubahirizwa mu bihugu byose by’Afurika.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe witabiriye inama y’itangizwa ry’iri soko i Niamey, yagaragaje ko ibikwiye gukurikiraho kuri ubu ngo ari ukorohereza abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka kwibona muri iri soko, ndetse no gutangiza ubucuruzi bushingiye kuri iri soko ku itariki 01/07/2020.

Iri soko rimwe ryiswe AfCFTA nirimara gutangira kubahirizwa, rizahindura Afurika agace kanini kurusha utundi kuri iyi isi, gakorerwamo ubucuruzi n’abaturage babarirwa kuri miliyari 1.2, umubare utegerejwe kuzikuba kabiri mu 2050.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) uvuga ko iri soko rusange ngo rizatuma ibihugu by’Afurika bihahirana ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2022.

Kuri ubu, ibihugu by’Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo ku kigero cya 16%, ugereranyije ni uko bikorana ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi ku kigero cya 65%, nkuko byanditswe na BBC.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano