U Rwanda rwongeye kunyomoza amakuru avuga ko rwafunze imipaka iruhuza n’Ubugande

0
477
Umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda. Ifoto: NMG

U Rwanda rwongeye kunyomoza amakuru avuga ko rwafunze imipaka iruhuza n’igihugu cy’Ubugande, ngo ahubwo ikiriho n’ibikorwa byo kubaka umupaka wa Gatuna muri gahunda yo guhuza imipaka naza gasutamo yiswe One Stop Border Post.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, asobanura ko kubera ibi bikorwa byo kubaka uyu mupaka ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo kubuza imodoka ziremeye kunyura i Gatuna ngo ahubwo zigakoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Minisitiri Sezibera ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri. Ifoto: Igihe

Ni ikiganiro cyibaye nyuma y’iminsi irenga 6 uyu mupaka wa Gatuna ufunzwe by’agateganyo ku modoka zikoreye ibicuruzwa biremeye nkuko byemejwe n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) mu cyumweru gishize.

Ibyari byasobanuwe na RRA, ntabwo bitandukanye cyane n’ibisobanuro bya Minisitiri Sezibera yatanze kuri uyu wa kabiri, ahubwo yabishimangiye.

Abashinzwe gasutamo mu Rwanda baherutse kumenyesha leta y’Ubugande ko amakamyo manini ndetse n’imodoka zikoreye ibicuruzwa biremereye ngo byose bigomba gukoresha umupaka wa Kagutumba/Mirama Hills mu gihe uwa Gatuna utarafungurwa.

Amakuru aturuka ku mupaka wa Kagutumba/Mirama Hills avuga ko amakamyo yikoreye ibicuruzwa ari menshi cyane kuva ku mupaka kugera mu gace kitwa Ntungamo gaherereye mu birometero 37 uvuye Kagitumba nkuko byanditswe na Dail Monitor.

Ali Kakande, umukozi kuri gasutamo ya Kagitumba/Mirama Hills yabwiye iki kinyamakuru ko kuva mu cyumweru gishize bafite akazi kenshi bidasanzwe, ngo kuko ku munsi nibura bari gukorera amakamyo arenga 250 mu gihe ubusanzwe bakoreraga abarirwa kuri 40.

Amakamyo ni menshi cyane ku mupaka wa Kagitumba Mirama Hills. Ifoto: Daily Monitor

Ni ibintu byatangiye kugira ingaruka ku isoko ry’u Rwanda kuko ibicuruzwa byatangiye kuzamurirwa ibiciro cyane cyane ku bituruka muri Uganda ndetse n’ibituruka muri Kenya.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wanyuragaho imodoka zibarirwa hagati ya 300 na 400 zikoreye ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, amabuye y’agaciro, ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibindi bikoresho bikorerwa mu nganda.

Mu mwaka ushize, ngo u Rwanda rwatumije muri Uganda ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 197 z’amadorali y’Amerika mu gihe u Rwanda narwo rwari rwohereje I Ubagande ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika.