U Rwanda rwizeye kuzinjiza akayabo k’amadovize ataruka mu Bushinwa binyuze mu bukerarugendo

0
88
Abakerarugendo babarizwa mu Bushinwa bashobora kugura serivise z'ubukererugendo bw'u Rwanda banyuze ku rubuga rwa Alibaba

U Rwanda ruhanze amaso amadovize atari make y’ubukererugendo azaturuka mu Bushinwa mu bihe biri imbere binyuze mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga buherutse gutangizwa na sosiyete y’abashinwa Alibaba.

Ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB) kivuga ko isosiyete ya Alibaba yashyizeho urubuga rwihariye rwo gucuruza ubukererugendo bw’u Rwanda, urubuga ruhuriza hamwe abarenga miliyoni 500 mu Bushinwa.

Clare Akamanzi ukuriye RDB avuga ko ubu buryo bushya babutegereho kuzinjiriza igihugu amadovise ku bwinshi ngo kuko bizeye gucuruza ubukerarugendo rw’u Rwanda mu Bushinwa kurusha uko byari bisanzwe.

Akamanzi agaragaza ko Ubushinwa ari isoko ryiza mu bukerarugendo kuri iyi isi kuko imibare iheruka mu myaka ibiri ishize yerekana ko abashinwa bishyura arenga miliyari 261 z’amadorali y’Amerika mu bukererugendo bukorerwa hanze y’ubushinwa.

Iyi mibare yerekana ko aya mafaranga abarirwa kuri 21% by’ubukererugendo mpuzamahanga ngo ariko ikibabaje kurushaho ari uko ibihugu by’Afurika byinjiza 2% konyine muri aya mafaranga.

Ikigo cy’igihugu gitsura amajyambere kivuga ko uru rubuga rushya rwashyizweho na sosiyete Alibaba ngo ruzafasha u Rwanda kwinjiza akayabo k’aya madorali aturuka mu bakererugendo baturuka mu Bushinwa.

Uru rubuga rwihariye rwashyizweho nyuma y’uko mu kwezi kwa 10 muri uyu mwaka hasinzwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Perezida Kagame w’u Rwanda na Jack Ma nyiri sosiyete Alibaba ikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga.

Ni amasezerano ashyiraho ihuriro ry’isoko ryifashisha ikoranabuhanga ku bicuruzwa by’u Rwanda ariryo ryiswe eWTP ((Electronic World Trade Platform).

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano