U Rwanda rwiteguye kongera kwakira inama ya Transform Africa Summit 2019

0
581
Perezida Kagame akunze kwitabira imihango yo gutangiza cyangwa isoza inama ya Transform Africa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09/11/2018 i Kigali habaye ibiganiro bigamije kumurika ku mugaragaro ibikorwa by’inama mpuzamahanga ngaruka mwaka Transform Africa Summit itegerejwe kuba mu mwaka utaha wa 2019.

Bidasubirwaho, byamaze kwemezwa ko iyi nama igomba guterana kuva ku itariki 7 kugeza kuya 10 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka utaha wa 2019.

Izaba ifite insanganyamatsiko igamije kuzamura ubukungu bw’Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Inama iheruka kuba, ikaba yaragarutse cyane ku ngingo zigamije gushyiraho isoko rimwe ry’ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika.

Ni ibintu byari bifitanye isano n’amasezerano aherutse gushyirwaho umukono n’bihugu by’Afurika agamije gushyiraho isoko rimwe mu bucuruzi kuri uyu mugabane.

Iyi nama kandi nayo ikaba ibarirwa muri gahunda ya leta yiswe MICE igamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamanga bibera mu Rwanda.