U Rwanda rwitabiriye imurikagusha mpuzamahanga ry’indabo mu Buhorandi

0
149
Ifoto dukesha KT Press

U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubucuruzi bw’indabo riri kubera mu Buhorandi, akaba ari umwanya mwiza wo kwagura isoko ry’ubucuruzi bw’indabo zoherezwa mu mahanga.

The New Times yanditse ko Ubuhorandi busanzwe bufite isoko rikomeye ry’indabo, ndetse akaba ari hamwe u Rwanda rwohereza indabo nyinshi kurusha ahandi ku isi.

Indabo zoherezwa mu Buhorande ziturutse mu Rwanda zihariye 98% mu ndabo zose u Rwanda rucuruza mu bihugu by’amahanga.

Iri murikagurisha u Rwanda rwitabiriye mu Buhorande rero rikaba ari kimwe mu bigomba gukomeza uyu muvuduko w’ubucuruzi bw’indabo.

U Rwanda rukaba rukomeje kwagura ubuhinzi n’ubucuruzi by’indabo, by’umwahariko rukaba rufite intego y’uko mu 2020 ruzaba rwohereza mu mahanga indabo zibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 140 z’amadorali y’Amerika.

Ikindi ni uko hari gahunda yo kwagura ubutaka buhingwaho indabo bukava kuri hegitare 40 bukagera kuri hegitare 500 bitarenze mu mwaka wa 2050.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano