U Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge

0
119
Kigali Special Economic Zone, agace kahariwe inganda gaherereye i Masoro mu karere ka Gasabo. Ifoto: File

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 01/11/2019, U Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ubiziranenge, mu gihe ubusanzwe uyu munsi wari wizihijwe ku rwego rw’isi ku itariki 14 z’ukwezi kwa 10.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Amashusho yujuje ubuziranenge ashobora gushyira igihugu ku rwego mpuzamahanga, nk’urugero rw’ibikorerwa mu Rwanda”.

Abahanga bemeza ko amashusho ari uburyo bwiza bw’itumanaho bwihutisha amakuru mu buryo bworohera buri wese kandi mu nzego zose z’imibereho y’isi.

Uyu munsi mpuzamahanga wijihijwe mu gihe hari Raporo iheruka y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu nganda n’iterambere ryazo (NIRDA) yerekanye ko inyinshi mu nganda zo mu Rwanda zikora ibiribwa n’ibifitanye isano nabyo, ngo zitujuje ubuzirange.

Ni ubushakashatsi bwerekana ko inganda zibarirwa kuri 40% arizo zonyine ngo zizewe neza ku buryo ibyo zikora bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Imibare y’ubu bushakashatsi kandi yerekana ko inganda zirenga 60% zidakwiye kwizerwa ngo kuko ntabyangobwa zifite byo kugenzura isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa zikora.

Ibyangobwa by’ubuziranenge mpuzamahanga ni bimwe mu byakunze gufunga imipaka ku bicuruzwa by’u Rwanda byoherezwa ku masoko mpuzamahanga.

Kuri ubu, leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ngo bibone ibi byangobwa kugirango ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yiyongere.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano