U Rwanda rwihanije ikipe y’igihugu y’Uburundi ruhita rukatisha itike ya ½

1
2696

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 muri Handball yanyagiye Uburundi  ibitego 37 kuri 22 ihita ikatisha itike  ya kimwe cya kabiri cy’irangiza.

Aya makipe yombi ahuriye mu irushanwa ry’akarere ka gatanu mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 20, ni irushanwa riri kubera muri Uganda.

Ku mugoroba w’ejo kuwa kane nibwo u Rwanda rwanyagiye igihugu cy’Uburundi ibitego 37 kuri 22 kuri sitade ya Namboole.

Uyu wabaye gatatu wikurikiranya u Rwanda rwari rutsinze nyuma yo kunyagira Sudan ibitego 55 ku 8 ndetse no gutsinda Uganda yakiriye ibitego 30 kuri 29.

U  Rwanda rwahise rukatisha itike yo kujya muri kimwe cya kabiri cy’iyi mkino, Bagirishya umutoza w’iyi kipe yavuze ko intego bafite ari ukwisubiza iki gikombe n’ubundi bari bafite, yavuze ko bazaruhuka ari uko bageze kuri iyi ntego biyemeje.

Biteganyijwe ko imikino ya kimwe cya kabiri izaba ejo kuwa gatandatu naho ku cyumweru hakaba umukino wa nyuma.

1 igitekerezo

Comments are closed.