U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro

0
88
Umugore wo mu cyaro yugarijwe n'imirimo myinshi yiganjemo ubuhinzi n'ubworozi

Kuri uyu wa kane tariki ya 18/10/2018 u Rwanda rwijihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro mu gihe ubusanzwe uyu munsi wijihizwa ku rwego rw’isi tariki ya 15 z’ukwa 10 buri mwaka.

Muri uyu mwaka, uyu munsi wijihirijwe mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara mu ntara y’amajyepfo, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twubake Umuryango twifuza turwanya Gusambanya abana”.

Iyi nsanganyamatsiko itandukanye cyane n’iy’umuryango w’abibubye kuko yo igaruka cyane ku kwegereza ibikorwa remezo abagore n’abakobwa bo mu cyaro, ngo bagahabwa serivise za leta ntabusambane bubayeho hagati y’abagabo n’abagore.

Umuryango w’abibubye kandi usobanura ko wahisemo iyi nsanganyamatsiko mu rwego rwo guhamagarira leta naza guverinoma z’ibihugu gushora imari mu bikorwa byorohereza abagore kwiteza imbere mu bukungu nkuko abagabo bakungahaye.

Kugeza ubu imibare ya UN yerekana ko abagore barenga 43% ngo babarizwa mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo, kandi ngo ikibabaje ntabwo babashaka kwihaza mu bukungu nkuko bikwiye.