U Rwanda rwifatanyije n’isi yose, ku munsi wahariwe kubungabunga ibidukikije

0
207
Abatwika amashyamba bakohereza ibyuka mu kirere bagira uruhare mu guhumanya ikirere

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05/06, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Ni muri uru rwego, Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe kubugangabunga ibidukikije (REMA) bakoze ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo mu kurwanya ibikorwa byose bihungabanya ikirere.

Ni ibiganiro bifitanye isano n’ibyifuzo bya LONI, kuko muri uyu mwaka umuryango w’Abibubye usaba leta z’ibihugu gukora ibishoboka byose bikarwanya ibikorwa byose bihumanya ikirere.

By’umwahariko muri ihumanya ry’ikirere, ngo rigira ingaruka ku buzima bw’abatuye isi, kuko ngo abarenga 90% bahumeka umwuka mubi.

Abantu babarirwa kuri miliyoni 7 z’abatuye isi bapfa buri mwaka bazize guhumeka umwuka mubi.

Ihumanya ry’ikirere ngo ritwara ubukungu bubarirwa agaciro ka trillion $5 mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abatuye isi buri mwaka.

Ibipimo by’abashakashatsi kandi byerekana ko mu 2030 ngo ibyuka bihumanya ikirere ngo bizaba byaragabanyije ubushobozi bw’akayunguruzo kagabanya ubukana bw’izuba ka OZONE ku kigero cya 26%.   

By’umwahariko mu Rwanda ikigega gitera inkunga imishinga ifitanye isano n’ibidukikije (FONERWA) gifite umushinga wihariye, ugamije gushyiraho ibikorwaremezo bizafasha kugenzura umwuka w’ikirere n’ihindagurika ry’ibihe.

Uyu mushinga ukaba ari kimwe mu bitegerejweho gushyiraho ingamba zo guhangana n’abagira uruhare mu guhumanya ikirere.