U Rwanda rwifatanije n’abasilamu bo ku isi yose kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Adha

0
254
Abasilamu bo mu Rwanda bakunze kwizihiza umunsi mukuru nk'uyu bahurira mu isengesho i Nyamirambo. Ifoto: IGIHE

Kuri uyu wa kabiri, abasilamu bo mu Rwanda bifatanije n’abo hirya no hino ku isi kwizihuza umunsi mukuru wa Eid al-Adha, umunsi wari ikiruhuko mu Rwanda nkuko biteganwa n’itegeko rya minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo rigena iby’iminsi y’ibiruhuko.

Eid al-Adha ni umwe mu minsi ibiri ikomeye mu idini ya Isilamu (Islam).

Umunyamakuru wa HOSE.RW watemberere ku masoko n’amaguriro bitandukanye biri mu mujyi wa Kigali asobanura ko kuri uyu munsi mukuru ngo ubucuruzi bw’ibiribwa byiganjemo inyama, imboga n’imbuto n’ibinyobwa bidasembuye ngo byaguzwe ku bwinshi.

Ibi bikaba ari nako byagenze mu bihugu byose bifite abayoboke b’idini ya Isilamu (Islam).

Uyu munsi mukuru wa Eid al-Adha wizihizwa hagamije kwibutsa abasilamu igikorwa cyo kwigomwa no kwitanga ngo nkuko byakozwe n’umuhanuzi Ibrahim ‘aho yemeye gutanga umwana we Ismail mu mwanya w’igitambo cy’Intama’.

Nubwo ariko abasilamu bo hirya no hino bijihije uyu munsi mu byishimo, mu gihugu gituranyi n’u Rwanda, i Kampala muri Uganda bari bafite icyoba cyinshi kubera imvururu n’imidugararo bya politiki bimaze iminsi bivugwa muri iki gihugu.

Ibi byatumye mu masengesho yabaye kuri uyu wa kabiri, Mufti Sheikh Ramadhan Mubajje ukuriye idini ya Isilamu (Islam) muri Uganda yamaganira kure ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikomeje kugaragara muri ibi bikorwa.

Abarenga 100 bamaze gutabwa muri yombi.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi midugararo yatangiye kuba, ubwo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ‘umunyamuziki winjiye muri politiki’ n’abandi bashingamategeko bagenzi be batabwaga muri yombi.

Aba bashijwa kuyobora ibitero byasagariye imodoka z’umukuru w’igihugu, imwe murizo ikaza no kwangizwa bikomeye.

Inzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu zivuga ko izi mvururu ngo zatumye hakoreshwa imbaraga nyinshi ndetse bamwe bakahasiga ubuzima harimo n’umushoferi watwaraga imodoka ya Bobi Wine.