U Rwanda rwifatanije na COMESA mu kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga: PM

0
475
Dr Edouard Ngirente niwe wahagarariye Perezida Kagame mu nama ya COMESA yabereye i Lusaka muri Zambia

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rwifatanije n’ibihugu bihuriye mu muryango w’isoko rusange ry’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (COMESA) mu kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Bwana Ngirente yagaragaje ibi, ubwo yari mu nama y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma zibarizwa muri uyu muryango wa COMESA, inama yateranye kuri uyu wa gatatu akaba ari ku nshuro yayo ya 20, muri uyu mwaka ikaba yabereye I Lusaka muri Zambia.

Abanyamakuru bari muri iyi nama bemeza ko izindi ngingo zagarutsweho ari izagamije kurebera hamwe uko ibihugu binyamuryango byakongera umuvuduko mu gushyira mu bikorwa amasezerano aherutse gushyirirwaho umukono I Kigali mu Rwanda agamije koroshya ubucuruzi ku mubagane w’Afurika.

Ni amasezerano agamije gufungura imipaka mu bihugu byose byayashyizeho umukono, ngo bikoroherezanya mu kuzamura ubucuruzi n’ubuhahirane hagati yabyo.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bihuriye muri COMESA ibaye mu gihe hari umugambi wo guhuza imiryango nk’iyi y’ubucuruzi yose ibarizwa muri aka karere k’Afurika, imiryango irimo EAC, SADC ndetse n’uyu wa COMESA.

Mu 2015, nibwo abakuru b’ibihugu by’afrika bemeje ko bagomba gukora umuryango rusange uhuriwemo n’ibihugu by’africa y’iburasirazuba, amajyepfo n’uburengerazuba, nubwo kugeza ubu bigikomeje kigirwaho impaka mbere yo kubishyira mu bikorwa.