U Rwanda rwerekeje amaso ahandi nyuma y’ibibazo bya Caguwa rufitanye n’Amerika

0
2522
Perezida Kagame ari kumwe na Selve Lavrove minisitiri w'ububanyi n'amahanga mu Burusiya

U Rwanda rwatangiye gushyira imbaraga mu bucuruzi hagayi yarwo n’ibihugu bikomeye byo mu burasirazuba bw’isi birimo Ubushinwa n’u Burusiya nyuma y’uko rutavuze rumwe na Leta y’Amerika ku myanzuro yo gucuruza imyenda ya caguwa.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko mu cyumweru gishize hari abategetsi bakuru b’ibi bihugu byombi bari bari i Kigali baje kuganira na leta y’u Rwanda ku koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane hagati ya Kigali ndetse na Beijing na Moscow.

Ni nyuma y’uko havutse ibibazo hagati y’u Rwanda n’Amerika bigatuma hari ibyemeze bifatirwa u Rwanda byari guhungubanya ubukungu bw’igihugu cyane cyane ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika binyuze mu masezerano yiswe aya Agoa.

Abanyamerika bavuga ko batumva impamvu u Rwanda, Tanzania na Uganda byarenze ku masezerano kandi ngo byari byemejwe ko ibihugu 6 bibarirwa mu muryango w’afrika y’iburasirazuba byose bizahagarika Caguwa mu 2019.

Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.

Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2,200. Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2,500.