U Rwanda rwatangije umushinga mushya wo gucukura gazi metani mu Kivu, uzatanga MW 56

0
213
Abayobozi batandukanye batangiza ku mugaragaro uyu mushinga wa MW 56. Ifoto: RBA Rubavu

Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa sosiyete y’abanyamerika Shema Power Lake Kivu Limited (SPLK Ltd) batangije ku mugaragaro umushinga uzatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na 56 MW, aturutse muri gazi metani (Gas Methane) icukurwa mu kiyaga cya Kivu.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Patricie Uwase, yemeza ko uyu mushinga mushya wo gucukura gazi metani iri mu kivu, utangijwe mu rwego rwo gukomeza kongera ingano y’amashanyarazi mu gihugu.

Uyu muyobozi asobanura kandi ko uyu mugambi wo kongera amashanyarazi mu gihugu, ngo ugamije korohereza abikorera, babagabanyiriza igiciro cy’ishoramari mu gihugu.

Ikindi kandi ngo uyu mushinga watangijwe, ngo uzagira uruhare rukomeye mu gufasha leta y’u Rwanda kugera ku ntego yayo, y’uko mu 2024 igihugu ngo kizaba gifite amashanyarazi abarirwa kuri 556 MW, mu gihe kugeza uyu munsi mu gihugu habarirwa 224.5 MW.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko mu 2024 ngo abanyarwanda bose bazaba bakoresha amashanyarazi ku kigero cya 100%, mu gihe muri iki gihe babarirwa kuri 51% nkuko bigaragara mu mibare y’ikigo REG gishinzwe amashanyarazi.

Ni ukuvuga ko hakiri urugendo rurerure kuko iyi mibare yose ikiri muri 1/2.

Abakoresha amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari ngo barangana na 37% mu gihe abadafatira kuri iyi miyoboro nabo babarirwa kuri 14%.